Umutoza wa Rayon Sport Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 14  Ugushyingo 2017,nibwo inkuru y’akababaro yamenyekanye ko umutoza  wari wungirije  mu ikipe ya Rayon Sport,  Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Nkuko umwe mu bavandimwe ba Kauti yabitangarije itangazamakuru yavuze ko Kauti yitabye Imana gusa ariko bakaba batamenya icyamuhitanye.

 Uwari umutoza wungirije wa  Rayon Sport Katauti yamaze gushiramo umwuka

Uyu muvandimwe urimo gukoresha Telephone ya Katauti muri ikigihe  aganira n’itangazamakuru yavuze ko nabo bumvishe Katauti atangiye ku mererwa nabi mu ijoro ryakeye maze agahita yitaba Imana, icyakora bataramenya icyamwishe. Yavuze ko Katauti atari arwaye ku buryo bakeka indwara azize.

Umuganga wa Rayon Sport Mugemana Charles nawe yemeje ko Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana ahagana saa Sita z’ijoro  azize urupfu rutunguranye .

Yagize ati”ejo yakoresheje imyitozo arataha nijoro barampamagara bantabaza ngo ararembye ngiye kureba nsanga yarangije gushiramo umwuka.

Ndikumana Hamad Katauti usibye kuba yari umutoza wungirije muri Rayon Sport yanabaye umukinnyi wayo igihe kinini kimwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanabereye Kapiteni netse akaba yaranakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’uburayi.

Zigama Theoneste-celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *