Umutoza Mashami na  Rwatubyaye Abdoul bijeje intsinzi,Haruna Niyonzima we yatanze umukoro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ikipe y’igihugu irerekeza mu birwa bya Seychelles, umutoza  Vincent Mashami na  Rwatubyaye Abdoul bijeje intsinzi, naho Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima asiga asabye  abanyarwanda ko bakwiye gushyigikira ikipe yabo.

Image result for Vincent MashamiUmutoza   w’ikipe y’igihugu Vincent Mashami

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ni bwo ikipe y’igihugu iri bufate indege yerekeza muri ibi birwa, ahateganyijwe umukino ubanza kuri uyu wa Kane tariki 5 Kanama 2019 uzabera kuri ‘People’s Stadium’ mu mujyi wa Victoria mu birwa bya Seychelles.

Aganira n’itangazamakuru mbere yo kugenda Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu yagize ati: “Tumaze iminsi irindwi mu myitozo yari imyitozo ikomeye kuko twakoraga kabiri ku munsi. Dusoje imyitozo yanyuma mbere yo kwerekeza muri Seychelles aho tugiye gushakira itike”.

Image result for Haruna NiyonzimaKapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Haruna Niyonzima yatangaje ko abanyarwanda bakwiye gushyigikira ikipe yabo kuko hari icyizere mu mukino wa Seychelles, mu gihe Rwatubyaye Abdoul we yatangaje ko uko byagenda kose bazatsindira mu birwa.

Ati: Amakipe nk’aya biba bigoye kubona amakuru yayo. Icyo twumvise ni uko mu mikino baheruka gukina batsinzwemo ibitego 16. Si icyo twagenderaho kuko ni ikipe nziza iyo ikinira iwabo. Gusa icyo twakwizeza abanyarwanda ni uko tuzatsinda uko byagenda kose tugatahana amanota atatu.

Image result for Rwatubyaye AbdoulRwatubyaye Abdoul yahaye abanyarwanda icyizere

Abakinnyi bahamagawe bakaba bari bamaze iminsi mu myitozo kuva kuwa kabiri tariki 27 Kanama 2019, aho muri rusange ngo umwuka ari mwiza mu ikipe mbere yo gukina kuri uyu wa kane.

Mu bakinnyi 25 bari bitabajwe, Jacques Tuyisenge ntabwo yakoze imyitozo ariko azahurira hamwe na bagenzi be muri Seychelles mu gihe Salomon Nirisarike we atazaza kubera ko ari bwo yarimo ahindura ikipe akaba yarasabye abatoza ko baba bamuretse.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *