Umutoza Antonio Conte arifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Butaliyani Carlo Tavecchio yifuza cyane ko umutoza wa Chelsea Antonio Conte yaba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani, nyuma y’isezererwa rya Ventura utarabajyanye mu gikombe cy’Isi.

Antonio Conte yatoje Ubutaliyani kuva 2014 kugeza 2016

Conte yaretse gutoza ikipe y’igihuguy’Ubutaliyaninyuma ya Euro 2016 ubwo yerekezaga muri Chelsea,ariko uwamusimbuye Giampiero Ventura wahoze atoza Torino ntacyo yabagejejeho  doreko icyo bari bamwitezeho atagikoze nyuma yo kunanirwa kubona itike yerekeza mu mikino yanyuma y’igikombe cy’isi 2018 amaze gusezererwa na Suwede.

Conte yishima nyuma yo gutsinda Stoke city ibitego 2-1

Massimiliano Allegri, Roberto Mancini, Carlo Ancelotti nabo barashyirwa mu majwi kuri uyu mwanya ariko cyane cyane Antonio Conte ni we uhabwa amahirwe kurusha abandi nkuko Tavecchio yabitangarije ikinyamakuru La Gazzetta Dello Sport  cyo muri iki gihugu.

Umutoza wa Juventus Allegri yavuze ko umunsi umwe yivuza kuzatoza Ubutaliyani ariko bitari ubungubu naho uwahoze atoza Manchester City Roberto Mancini wibereye muri Zenit St Petersburg na Carlo Ancelotti nyuma yo kwirukanwa muri Bayern Munich bose barifuza aka kazi.

Ikipe y’igihugu y’ubutaliyani ntiyashoboye kubona itike y’igikombe cy’isi.

Conte watoje Juventus,yatwaye igikombe cya shampiyona muri Chelsea umwaka ushize nyuma yo kuva mu butaliyani agejeje ikipe y’igihugu muri ¼ mu mikino ya Euro 2016,dore ko hari andi makuru avuga ko uyu mutoza atishimye kuri Stamford Bridge.

DUSHIMIMANA Aimable-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *