Umuteramakofi Maxim Dadashev yahaswe igipfunsi arapfa

Umuteramakofi Maxim Dadashev ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya  ubwo yari mu irushanwa ry’itamakofi yahaswe ibipfunsi na Subriel Matias birangira akomeretse ku bwonko bimuviramo urupfu.

Maxim Dadashev receives attention after his corner threw in the towel at his July 19 fight in Maryland.

Umuteramakofi Dadashev ufite imyaka 28, ubwo yari mu irushanwa yananiwe guhaguruka kugeza ubwo umutoza we Buddy McGirt ahaguruka asaba ko irushanwa rihagarikwa ku gice cya 11 nyuma yo guhatwa ibipfunsi  na Subriel Matias adasubiza bimuviramo urupfu.

BBC itangaza ko nyuma y’irushanwa Dadashev yihutishijwe kugezwa kwa muganga,abaganga bihutira kugenzura ubwonko basanga bwakomeretse bikabije bagerageje kubaga ahita ashiramo umwuka.

Uhagarariye iri shyirahamwe ritegura uyu mukino  yavuze ko ryababajwe n’urupfu rwe bihanganishije abakunzi ba nyakwigendera by’umwihariko umuryango we.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *