Umushoramari  Nasser Al-Khelaifi agiye gukurikiranwa n’urukiko ku gikombe cy’isi

Umushoramari wo muri Qatar akaba n’umuyobozi mukuru wa PSG Nasser Al-Khelaifi agiye gukurikiranwa n’abashinjacyaha bo mu Busuwisi,kuri uyu wa kane iperereza ryatangiye  ku byaha ashinjwa birimo ruswa.

 

Al-Khelaifi ni umwe mu bagize akanama ka FIFA gashinzwe gutegura igikombe cy’isi cyizabera muri Qatar akaba n’umwe mu bantu bakomeye cyane  mu mupira w’amaguru mu Bufaransa nkuko igitangazamakuru cyo muri iki gihugu “L’equipe” kibitangaza.

Image result for Nasser Al-Khelaifi

Umushoramari Al-khelaifi  ruswa ishobora kumujyana mu nkiko 

Office of the Attorney General (OAG) mu Busuwisi tugenekereje mu kinyarwanda ni umushinjacyaha cyangwa umunyamategeko, kuri uyu wa kane yavuze ko : “Hakekwa ko Jerome Valcke (wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FIFA wirukanwe muri 2016 akekwaho ruswa ku gikombe cy’isi), yemera ko yagiranye ubwumvikane bunyuranyije n’amategeko n’uyu mushoramari mu kugurisha uburenganzira bwo kwerekana igikombe cy’isi ku bitangazamakuru bitandukanye cyane amateleviziyo.

Related image

Ibyo byagombaga kuba mu bihugu bitandukanye mu gikombe cy’isi cya 2018,2022,2026 na 2030 binyuze kuri Nasser Al-khelaifi cyane cyane bitewe n’inyungu bari kubona mu gikombe cy’isi cya 2026 na 2030.

Image result for Nasser Al-Khelaifi

Al-Khelaifi yakuye Mbappe muri As Monaco amuzana muri Paris saint germain

Muri ibyo bihugu harimo Ubufaransa,Ubugereki,Ubutaliyani na Espagne.

Mu mwaka ushize ubushinjacyaha bwo mu Busuwisi bwatangaje ko buri gukora iperereza kuri Jerome Valcke ku bikorwa  bitandukanye ku byaba akekwaho

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *