Umushinga wa Miss Uwicyeza Pamella ugamije gusubiza ijambo abana b’abakobwa  batewe inda

Uwicyeza Pamella nomero 29 uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019 yemeza ko umushinga yamuritse muri iri rushanwa ugamije gukora ubuvugizi,kurwanya no guhuriza hamwe abana b’abakobwa batewe inda.

Uwicyeza Pamella ari muri iri rushanwa ahagarariye intara y’Amajyepfo,afite imyaka 19 uburebure bwa metero 1 na 71 apima ibiro 68 arangije amashuri yisumbuye uyu mwaka ushize 2018 . Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu yemeza ko umushinga afite  muri Miss Rwanda 2019 ugamije gukora ubuvugizi,kurwanya no guhuriza hamwe abana b’abakobwa batewe inda.

Ati”Nifuza kugeza ibitekerezo byanjye byubaka ku rubyiruko ahanini ngamije kurwanya inda zitateganyijwe mu rubyiruko rw’abangavu b’abakobwa binyuze mu buryo bugezweho nateguye bwifashishwa mu ikoranabuhanga basangira ibitekerezo,ibibazo bahura nabyo bagakorerwa ubuvugizi,abaterankunga,guhabwa  ubuvugizi no kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere.”

Abagize Inama y'igihugu y'abagore kuva ku rwego rw'Umurenge bari bakoraniye i Kigali

Abagize Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Umurenge bari bakoraniye i Kigali

Iki ni kimwe mu bibazo Minisitiri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango idasiba kugaragaza ndetse yaganiriye n’abagize inama y’igihugu y’abagore guhera ku rwego rw’Umurenge.Raporo ya Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko abana bagera ku 17 500 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda mu mwaka wa 2016. Iki ni kimwe mu bibazo byahagurukije inzego zinyuranye.

Twabibutsa ko iri rushanwa rizasozwa kuwa Gatatu hakamenyekana Miss Rwanda 2019 mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba.Gushyigikira Miss Uwicyeza Pamella wandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika 29 ukohereza kuri 7333.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Umushinga wa Miss Uwicyeza Pamella ugamije gusubiza ijambo abana b’abakobwa  batewe inda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *