Umushakashatsi Nsanzabera yibukije abagore n’abakobwa umumaro wo guca imyeyo / Gukuna

Umushakashatsi ku muco amateka n’ubuvanganzo Nzanzabera umaze imyaka 20 yandika ibitabo bigendanye n’umuco yatuganirije byinshi ku bijyanye no guca imyeyo ndetse yibutsa abagore nabakobwa umumaro wayo.

Umwanditsi n’umunyamateka Nsanzabera Jean de Dieu

Nsanzabera Jean de Dieu umaze kwandika ibitabo byinshi ku muco n’amateka, yibukije abagore n’abakobwa umumaro wo guca imyeyo. Ngo gukuna cyangwa guca imyeyo bisobanura kimwe.

Ati”Mu Rwanda rw’aho hambere rero gukuna ni umwe mu mihango ishimangira imibanire myiza no kwiyitaho kugira ngo umugore agire ubuzima bwiza. Umukobwa wakunywe yitwa umunyamutima cyangwa umunyamubano,yabikoraga yanga ko bamwita igipangara kuko atakunwe. Guca imyeyo bifasha abagore mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina kongera ubushake, ububobere n’amatembabuzi bikaza ari byinshi bityo bikongerera abashakanye cyangwa abayikora uburyohe bombi.”

Akomeza yemeza ko aho hambere umukobwa utaraciye imyeyo yafatwaga nk’ikimara utuzuye.Guca imyeyo byari ihame kuko byashimishaga abagabo,byari umuteguro.Gukuna byafatwa nk’umwambaro w’ababyeyi ngo iyo umugore yabyaye irongera igatwikira umugore agasubirana ubusugi. Mu gihe utaraciye imyeyo hasigara harangaye. Guca imyeyo bifasha umukobwa kubyara neza kuko aba yarabiteguye.

Ngo igihe cyiza cyo gutangira guca imyeyo ku mukobwa (gutangira gukuna) kuva kumyaka 10 na 12, ariko ngo n’uwacikanywe akageza imyaka yo gushaka 30 gusubiza hejuru abasha kuyica, ngo akaba yifashisha imiti yabugenewe.

Ibi kandi byemezwa na Mukamana Dative utunzwe no gufasha abari n’abategarugori guca imyeyo .Ati”Ubusanzwe igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane mu myubakirwe y’urugo kuburyo iyo hajemo agatotsi gato urugo nta kabuza rurasenyuka, guca imyeyo rero nk’uruhare rw’umugore akaba ari ngombwa cyane kuri we kugirango abungabunge ubusugire rw’urugo.”

Dative yagize ati: “Kiriya gikorwa cyo guca imyeyo ntago tugikora tugamije kuganisha umuntu mu busambanyi, iyo umuntu adafite iyo ngeso n’ubundi ntibyatuma ayijyamo.”

Akaba ahamagarira abakobwa bataraca imyeyo ko bayica hakiri kare bataragera mu rwabo kuko ngo hari ingo nyinshi zari zarasenyutse akaba yaragiye azifasha gusubirana nyuma yo gufasha abagore muri iki gikorwa.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *