Umuryango w’umuraperi DMX wasabye abantu kumusengera mu gihe uyu muhanzi atorohewe

Umuryango wasabye abafana muri rusange bakunze icyamamare mu njyana ya Rap DMX gukomeza gusenga bamushyira mu masengesho yabo mugihe akomeje kubaho m’ubuzima butoroshye.

Umuryango w’umuraperi DMX wasabye abantu kumusengera mu gihe uyu muhanzi atorohewe muri iki gihe

Ariko kubera ukuntu uyu muraperi yakunzwe cyane hakomeje gutungurwa n’abantu benshi harimo abafana be barimo guhurira ahantu hamwe ku bitaro byaho uyu muraperi DMX arwariye bamushyigikira bamwereka ko barikumwe.

Uyu muraperi bivugwa ko ameze nabi cyane. Abakurikirana ubuzima bwa DMX bagize icyo batangaza nyuma yo kugezwa ku bitaro aho bavuze ko uyu muraperi afite kunanirwa cyane ku bwonko n’ibihaha ndetse ko ubwoko bwe butari gukora magingo aya.

Umuraperi w’umunyamerika Earl Simmons uzwi cyane ku izina rya DMX yakomeje kubaho mu buzima bubi nyuma y’indwara y’umutima yahuye nayo.

Nk’uko umwunganizi we mu by’amategeko, Murray Richman abitangaza ngo uyu muraperi w’imyaka 50 yajyanywe mu bitaro bya White Plains ahagana mu ma saha ya Saa tanu z’ijoro. Ku wa gatanu, Tariki 2 Mata 2021, avuye mu rugo rwe hafi, bidatinze ahita ashyirwa ku mashini yongera umwuka.

Richman yavuze ko uyu muraperi akikijwe n’inshuti n’abagize umuryango. Yongeyeho ati: “Abantu benshi bateranira ku bitaro baje kumusura. Umugore wa mbere wa DMX ndetse nibura bamwe mu bana be 15 bari mu bitaro hamwe na we.”

Umwunganizi wa DMX ntiyashoboye kwemeza icyateye umutima w’umuraperi. Itangazamakuru mbere ryatangaje ko DMX yarwaye ibiyobyabwenge birenze urugero, ariko ntibiremezwa.

Uyu mugabo uvugwaho abana benshi ku bagore batandukanye yatangiye muzika mu mwaka 1991 akaba ari mu baraperi bubashywe cyane mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibikorwa yakoze mu muziki harimo n’indirimbo zakunzwe bikomeye muri icyo gihugu no ku Isi hose muri rusange harimo nka: ‘Ruff Ryders’ Anthem’ , ‘Party Up’ , ‘Slippin’ n’izindi nyinshi.

Umuraperi w’umunyamerika Earl Simmons DMX yakomeje kubaho mu buzima bubi nyuma y’indwara y’umutima

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *