Umurundikazi Jesca arashinja Diamond kumubyarira abana b’impanga akazihakana

Nyuma yaho Daimond yemeye ko yaciye inyuma umugore we Zari akabyara umwana mu gasozi habonetse undi mukobwa w’ I Burundi uvuga ko afite abana b’ impanga yabyaranye n’ uyu muhanzi.

Uyu niwe Jesca ufite abakobwa 2 ba Diamond

Uyu mukobwa wo mu gihugu cy’ Uburundi yamaze gutangaza ko afite abana b’ impanga z’ abakobwa b’ imyaka ine yabyaranye n’uyu muhanzi ukunzwe muri Afurika y’ iburasirazuba ariwe Diamond Platnumz.

Uyu mugore w’ imyaka 24 witwa Jesca ku rubuga rwa Instagram asa nk’uwatangije urubanza avuga ko afite abana yabyaranye na Diamond mu mwaka wa 2013 ubwo uyu muhanzi yajyaga kuharirimbira.

Uyu mukobwa kandi avuga ko yamenyanye na Diamond muri Mutarama mu mwaka wa 2012 ubwo hafatwaga amashusho y’ indirimbo Najuwa ya Lolilo afatanyije na Diamond.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko muri uwo mwaka wa 2012 ari bwo yatangiye kuryamana na Diamond, nyuma yaho bakajya bavugana kuri telefone ariko uko aje i Burundi bakongera bakaryamana.

Jesca washyize amafoto kuri Instagram arikumwe n’ abakobwa babiri b’ impanga yavuze ko uhakana ko abo bana atari abo yabyaranye na Diamond yiteguye kuzajya kubapimisha DNA kugira ngo ababishidikanya ho nabo abemeze ko abana ari abuwo muhanzi.

Abo bana bavutse muri 2013, Jesca yavuze ko ajya kuryamana na Diamond yamusanze muri Hotel ariko aruko uyu muhanzi yabanje kumutumuho umwe mu basore bari kumwe akahamuyobora.

Miss Burundi, Jesca Honey na we yavuze ko abana b’impanga yabyaye ari aba Diamond

Uyu mukobwa yakomeje avuga yagiye abibwira Diamond ariko akanga kubyizera ahakana ko abo bana atari abe. Uyu mukobwa we ahamya ko ari aba Diamond Yagize ati “ Njyewe ndabyizeye abana ni abe, ibyo mvuga ni ukuri kandi ndahamya ko ukuri kudatinda kujya hanze”.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *