Umuriro watse hagati ya Trump na Macro w’ Ubufaransa n’ibicuruzwa bizamurwa imisoro 

Perezida Donald Trump ntiyishimiye imyanzuro Ubufaransa bwafashe yo guhanika imisoro kurwego rwo hejuru bimwe mu bigo bikomeye by’Abanyamerika. Ibi byabaye ubufaransa bukubye inshuro eshatu ku misoro bwasoreshaga ibigo nka Facebook byinjiza akayabo , Amazone ndetse na Google.

Perezida Donald Trump yagize ati”Ubufaransa ubu bwashyizeho imisoro bwita igezweho ku bigo byacu by’ikoranabuhanga bikomeye cyane. Gusa umuntu aramutse abibakoreye nkuko  babigenje, byakabateye gufata Leta zunze Ubumwe za Amerika nk’iwabo murugo. Bidatinze turaza gutangaza icyemezo kisubiramo kubw’imyanzuro y’ubujiji Macro yafashe. Njye nzahora iteka mbivuga ko umubavu wa Amerika urenze kure uw’Ubufaransa

Related image

Nyuma y’ibi yabwiye abanyamakuru ko yarimo areba uburyo hashyirwaho ibiciro ku mubavu w’Ubufaransa ucuruzwa muri America. Ati”Nshobora kubikora. Ubufaransa bwaremereje ibiciro ku bicuruzwa by’ibigo Nyamerika. Yego Ndaza kubikora. ‘kwibeshya. Ikintu cyo kwibeshya. Ntibagakwiye gukora ibintu bisa kuriya”

Ubusanzwe Perezida Trump ntanywa agasembuye,gusa na we afite uruganda rutunganya imibavu mu gace kitwa Virginia muri Amerika.

Yakomeje agira ati “Nahoze na kera nikundira Umubavu Nyamerika kurusha uw’Abafaransa, nubwo ntanywaho …. Gusa nkunda ko ugaragara neza.Nababujije gukora ibyo bintu kubera ko bizantera gusoresha umubavu wabo. Rero ubu nonaha tugiye gukorana muri ubwo buryo bahisemo ntakibazo turabikora dutyo”

Kuwa gatandatu niho Perezida Emmanuel Macro w’Ubufaransa yashyize umukono ku masezerano yemeza isoreshwa ry’ubwikube gatatu ku bigo bikomeye bishobora kwinjiza angana na milliyoni 845 z’amadolari y’Amerika. Ibi byatumye hazamo ibigo bikomeye Nyamerika birimo Facebook, Google ndetse n’Amazon.com. Ubufaransa burateganya kwinjiza byibura asaga Miliyoni 563 z’amadolari y’Amerika muri iyi misoro gusa.

Gusa, ubuyobozi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwo bwafashe iki cyemezo nkaho ubufaransa bwabikoreye igihugu cyabo bonyine.

Itangazo ryasohotse muri Perezidance, umuvugizi wa Lerta ya Amerika Bwana Judd Deere yagize ati”Leta zunze Ubumwe z’Amerika tubabajwe cyane n’umwanzuro Ubufaransa bwafatiye ibigo byacu ndetse n’ababikoramo. Iyi mikorere yo kwikunda k’Ubufaransa isa n’igamije amavugurura ku bigo by’ikoranabuhanga Nyamerika bigaragaza itandukaniro n’ibindi bigo ku isi mu bijyane n’ubukungu”

Twababwira ko nubwo Ubufaransa ntacyo buratangaza kuri aya magambo ya Perezida Donald Trump wa Amerika, biragaragara ko ari ugutanga abagabo kwa Amerika mu gisa no kwihorera iki gihugu kigiye gukora ku gihugu cy’Ubufaransa.

Theogene Uwiragiye.

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *