Umurindi Miss Nishimwe Naomie yazanye warengeyehe?

Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 wanahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, haribazwa irengero rye.

Miss Nishimwe Naomie yatamajwe n'amanota - Flash Radio TV

Nishimwe Naomie ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atsinze bagenzi be bari bahatanye, asimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye mu mwaka wa 2019.

Nyuma yo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda (Rwanda Inspiration Backup), amezi 4 arihiritse Nishimwe Naomie atumvikana mu itangazamakuru yewe nta n’ibikorwa bigaragara akora bigatera benshi kwibaza irengero rye?

Uyu Miss umurindi yazanye yiyamamariza ikamba ndetse byashimangiwe n’ibyishimo yagaragarijwe, byatangaga icyizere ko azaba intangarugero muri ba Miss babayeho mu mateka y’igihugu.

Yambitswe ikamba rya Miss Rwanda nyuma y’inkuru zamuvuzweho ko ashobora kuba yaraje mu irushanwa ashyigikiwe n’umwe mu baterankunga bakomeye b’irushanwa MTN, ndetse bishyira igitutu kuri iki kigo hamwe n’abategura irushanwa ko haba harakozwe itekinika agahabwa ikamba atarikwiye.

Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda ya 2018, akamenyekana cyane ubwo yazaga mu irushanwa ateze Moto, avuga ko ba Nyampinga na bo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kuko ibikorwa byabo bisa nk’ibyahagaze.

Nishimwe wari wambaye nomero 31 ni we wambitswe ikamba rya Miss ...

Miss Umutoniwase avuga ko iki cyorezo cyagize ingaruka ku bikorwa byinshi ndetse n’ibisanzwe bikorwa na ba nyampinga na byo byarahazahariye ku buryo na bo bari mu babara inkuru y’ingaruka zacyo.

Ubusanzwe ba nyampinga bakora ibikorwa byo kwamamaza ndetse n’iby’ubukanguramba bunyuranye bukunze gukorerwa mu bice binyuranye by’u Rwanda bihuza abaturage benshi.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *