Umuraperikazi Fifi Rox uherutse gusubiza Amag The Black ko abakobwa ataribo biryabarezi yasohoye indi ndirimbo yise “Ki Boss” YUMVE

Umuraperikazi uri kuzamukana imbaraga zidasanzwe  muri  muzika Nyarwanda , Iradukunda Ingabire  Joselyne  uri kwamamara ku rubyiniro nka Fifi Rox, ubu yamaze gusohora indi ndirimbo yise “Ki Boss” nyuma ya  Come Back , Isezerano n’izindi.

Fifi Rox aganira  n’umunyamakuru wa  Celebzmagazine  yamutangarije byinshi  kuri muzika ye ,Uyu muraperi  nubwo yisanze mu njyana ya Hip Hop ,afata umuhanzikazi Butera Knowless nk’ikitegererezo  ku bahanzi nyarwanda kandi yifuza  kuzagera  ahakomeye ku ruhando mpuzamahanga nkawe. Fifi Rox kandi ashimangirako yinjiye muri Muzika mu mwaka wa 2017, aje guhatana ataje gukoramuzika nko kwishimisha, ahubwo yabyinjiyemo nk’akazi agomba gukora kandi inzozi ze azazisohoza.

Ubu magingo aya Fifi Rox, twavugako afite indirimbo ze ku giti cye 3 hamwe n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye, nka; Impinduka, irindi Joro, aha ntawakwirengagiza indirimbo yakoranye na Queen Rapper  bise “Abamikazi”. Mu magambo asa n’ayiganje  muri iyi ndirimbo, aba asa nusubiza umuraperi Amag The Black  waririmbye indirimbo ahamya ko abakobwa ari  “Ibiryabarezi” mu gihe  Fifi Rox aba avuguruza uyu muhanzi  mu byo yavuze.

FiFI Rox  kandi amara amatsiko bamwe baba bibaza ko Abaraperi benshi binjira muri Hip Hop bagahita biyahuza ibiyobyabwenge, ku ruhande rwe abona atari ko biri.

Fifi  Rox ati “Mu byukuri umuhanzi wese yanywa ibiyobyabwenge ku giti cye, yewe n’uririmba R&B yabikoresha  n’ubwo ahanini batunga agatoki abaraperi , ariko mbona bidakwiye  kubikoresha , ni bibi cyane n’ababikoresha bazabireke burundu  niho muzika y’umuntu itera imbere” .

KANDA HASI WUMVE INDIRIMBO “KI BOSS” YA FIFI ROX

David Maira /celebzmagazine

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *