Umuraperi witwa Melvin Noble [Mo3] yarashwe arapfa

Umuraperi witwa Melvin Noble [Mo3] wari mu bari kuzamuka neza mu muziki yarasiwe mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

TMZ yatangaje ko uyu musore w’imyaka 28, akimara kuraswa yahise ajyanwa mu bitaro ariko ntibigire icyo bitanga kuko yaje kwitaba Imana bitewe n’ibikomere yagize.

Mo3 yarashwe ubwo yari ari mu modoka agenda, undi muntu uri mu modoka amucaho ageze imbere avamo. Uyu muraperi nawe yasohotse mu modoka ye, undi amurasa amasasu menshi harimo n’ayamufashe mu mutwe inyuma ubwo yari ari kwiruka ahunga.

Mo3 umwaka ushize yari yatangaje ko yarashwe nyuma aza gukira. Mu 2012 yari yafunzwe biturutse ku irasa ryabereye muri Dallas-Fort Worth nightclub, hagapfa umuntu umwe.

Uyu muraperi yamamaye mu 2019 biturutse ku ndirimbo yitwa ‘Everybody’ yasubiranyemo na Boosie Badazz. Mu ntangiro z’uyu mwaka yari yashyize hanze ibihangano bitandukanye ndetse yari afite album eshatu.

Apfuye nyuma yaho undi muraperi witwa King Von, nawe yishwe arasiwe muri Atlanta hanze y’akabyiniro




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *