Umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa arashwe agiye guhabwa igihembo

Umuraperi Ermias Davidson Asghedom wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle uheruka kwicwa arashwe na Mary J. Blige  wamamaye mu njyana ya R&B, bagiye guhabwa ibihembo “BET AWARDS” bizatangwa taliki 23-25 uku kwezi 2019 mu mujyi  wa i Los Angeles.

Umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa arashwe

Biteganyijwe ko bazahabwa ibihembo binyuranye Humanitariani Awards na Lifetime Achievement Award mu bihembo bitangwa na televiziyo ikomeye BET.

Aba bombi bazahabwa ibi bihembo ku bw’ubutumwa butangwa mu bihangano byabo byubaka abatuye isi.

Mary J, mu mateka wegukanye n’igihembo cya Grammy Awards,azahabwa icyitwa  Lifetime Achievement Award mu kumuha icyubahiro ku bw’ibihangano bye bikunzwe kuva mu 1992.

Ibi hembo nk’ibi kuva byatangira gutangwa byari byarahawe abahanzi barimo Whitney Houston, Diana Ross, New Edition, James Brown, Prince, Anita Baker, Charlie Wilson,.

Mary J. Blige wakanyujijeho mu muziki

Umuraperi Ermias Davidson Asghedom, wari uzwi mu muziki nka Nipsey Hussle ukomoka i Los Angeles, yarasiwe imbere y’iduka rye n’abantu batigeze bamenyekana, arapfa.

Mata uyu mwaka,BBC yatangaje ko uyu muraperi yarashwe ubwo yari asohotse hanze y’iduka rye, ari imbere yaryo. Uyu mugabo w’imyaka 33 byatangajwe ko yapfuye ubwo yari akigera mu bitaro.

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *