Umuraperi mushya Lamack yiyemeje guhindura amateka ya Hip hop mu Rwanda

Nshimiyimana Jean Baptist ukoresha izina  ry’ubuhanzi Lamack,ni umuraperi mushya  winjiye mu mwuga wo kuririmba wizeza kugarurira icyizere injyana ya Hip hop mu Rwanda no guhindura amateka yayo.

Umuraperi mushya Lamack yiyemeje guhindura amateka ya Hip hop mu Rwanda

Lamack ni umusore ufite imyaka 22 utuye mu karere ka Kicukiro akaba avuka mu muryango w’abana 6. Uyu musore yemeza ko ntawe akomoraho impano yo kuririmba mu muryango. Yahamirije Celebzmagazine.com ko yiyumvisemo umwuga wo kuririmba yiga mu mashuri yisumbuye.

Lamack ni umuraperi wize  muri Seminari muri Kenya nyuma akomereza amashuri ye mu Rwanda. Kimwe n’urundi rubyiruko ngo yinjira mu mwuga wo kuririmba ababyeyi be barabimwangiye nawe yanga kubababaza abanza kureka ngo arangize ishuri. Lamack amaze gushyira ahagaragara indirimbo ebyeri zifite n’amashusho (video).

Avuga ko yinjira muri Hip hop yababajwe cyane  n’amakimbirane yasanze akunze kugaragara hagati y’abaririmbyi  b’iyi njyana.Yemeza ko we yihaye intego yo guhanga ibyubaka umuryango nyarwanda,ubupfura,gufatanya n’abo asanze by’umwihariko abahanzi bashya bayigana ikindi ngo ntagushidikanya ko amasomo yahawe muri Seminari azamufasha kubigeraho.

Yasoje ikiganiro asaba abakunzi ba Hip hop mu Rwanda kumugirira icyizere no kumufasha gusakaza indirimbo ze.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *