Umuraperi Jay Z agiye gusohora Album izibanda ku muco Nyafurika, Ndetse uwo muzingo we ukazagaragaraho ibyamamare byo muri Afurika

Umuraperi Jay Z warumaze imyaka 4 adasohora album kuri ubu yatunguranye ateguza abafana be ko ari gutegura Album nshya izibanda k’umuco wo muri Africa ndetse akazanafatanya n’abaraperi bakomeye muri Africa barimo Sarkordie,Nasty C na Olamide.

Shawn Carter wamamaye ku izina rya Jay Z ni umuraperi ukomeye umaze imyaka 20 ari umwe mubayoboye umuziki wa Amerika ndetse akaba anafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose waciye uduhigo twinshi dutandukanye turimo nko kuba umwirabura wa mbere watunze akayabo ka Miliyari (Billion) ndetse akaba umwirabura wa mbere watwaye igihembo gikomeye cya Grammy Awards.

Olamide umaze kwigarurira abafana benshi muri Afurika azagaragara kuri Album ya Jay Z

Jay Z umaze igihe kigera ku myaka 4 adasohora album yongeye gutangaza ko agiye gusohora album nshya izaba yerekana ndetse ikanavuga ku muco wo muri Africa.Iyi album ntago azayikora wenyine kuko yatangaje ko azayishyiraho abahanzi bamaze kwamamara baturuka muri Africa barimo Nasty C,Sarkodie ndetse na Olamide.

Mu guteguza abakunzi be Jay Z yahise anasohora urutonde rw’indirimbo 16 zizaba zikubiye kuri album nshya yise Ascension.Izi ndirimbo ni 16 yagiye afatany n’abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki barimo n’abakomoka ku mugabane wa Africa.

Ascension album nshya ya Jay Z afiteho indirimbo yitwa Black Chronic yafatanije n’umuraperi Sarkodie uturuka muri Ghana.Hariho iyitwa Kings Feast yafatanije na Olamide ukomoka muri Nigeria hamwe n’iyitwa Brothers and Lovers yafatanije na Nasty C ukomoka muri Afrika y’Epfo.Jay Z kandi yifashishije abandi bahanzi bakomeye ahera k’umugore we Beyonce,Rick Ross na H.E.R.

Sarkodie uri mu baraperi bakomeye muri Afurika nawe azaboneka kuri Album ya Jay Z

Nkuko Jay Z yabitangarije ikinyamakuru Rolling Stone ndetse na Roc Nation yasobanuye icyatumye akora k’umuco wabanyafurika.Mu magambo ye Jay Z yagize ati “Kuva kera nahoze nifuza kumenya byinshi kubijyanye naho nkomoka ariho Africa,murabizi Africa ifite impano nyinshi niyo mpamvu nifuje kuzigaragaza.Ascencion si album ivuga kuri Africa gusa ahubwo ni njyewe uri kugerageza guhuza naho nakomotse nkamenya byinshi bya Africa nkanabimenyesha n’isi yose”.

Uyu muraperi utabarizwa ku mbuga nkoranyambaga ubwo yaramaze kubitangaza abantu benshi bahise bajya kurizo mbuga nkorambaga batsa umuriro kubera ukuntu icyo cyamamare kigiye gukora indirimbo n’abahanzi Nyafurika ubundi bidasanzwe bimenyerewe.

Umwana ukiri muto ukora injyana ya Rap Nasty C yabengutswe na Jay Z bituma amushyira kuri Album ye

Ascession Album ya Jay Z igiye gusohoka vuba kandi ikazagaragaraho ibyamamare byo muri Afurika

REBA VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *