Umuraperi Jammy The Master yahwituye urubyiruko abinyujije mu ndirimbo “Igihe”

Nizeyimana Jammy mu njyana ya Hip hop uzwi ku izina rya Jammy The Master,yahamirije Celebzmagazine.com ko yiteguye gukora byinshi kandi byiza afatanyije n’abandi baraperi injyana baririmba igahabwa agaciro,yashyize ahagaragara indirimbo “Igihe” ihwitura urubyiruko.

Uyu musore uzwi mu ndirimbo zitandukanye ndetse yanakoranye n’abandi baraperi bakomeye hano mu gihugu,yakuze akunda uko injyana ya Hip hop ikorwa akanishimira abayiririmba biza kumubera impamo yisanga yinjiye mu njyana.

Jammy The Master  ufite ijwi rye ryihariye mu kurapa,yashyize ahagaragara indirimbo nshya yitwa “Igihe” yumvikana yibutsa ko iyo ukoresheje neza igihe bitanga umusaruro wagikoresha nabi bikagira ingaruka.

Ati”Maze igihe nini ntekereza ku gihe bintera kugira ubutumwa ntanga.Igihe ni ukukitondera,hari uburyo ugikoresha nabi bikagushyira mu gihombo wagikoresha neza bikaguha inyungu”

Jammy The Master  yahamirije Celebzmagazine.com ko yiteguye gukora Hip hop nk’umwuga umutunze ariko nanone utanga umusanzu mu kubaka igihugu bikaba akarusho uyu mwaka dutangiye.

Ati”Imigabo n’imingambi  mfite muri uyumwaka ni ugukora cyane nkagura ibikorwa nibura buri munyarwanda akamenya Jammy The Mastar uwariwe nkambuka n’imipaka ariko mubidufashejemo kuko ntamugabo umwe.”

Akomeza avuga ko mu byo yiyemeje icyambere ari ukongera imbaraga  muri Hip hop mu Rwanda ikogera ikisubiza umwanya yarigezeho mu bihe byahise. Nanone imishiga afite nimyishi muri uyumwaka.Ati” ni ukunyitega ndimo gushaka amakorambo nibyamamare byo hanze y’imbibi z’u Rwanda.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YE SHYA IGIHE

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *