Umuraperi 50 Cent yakoze mu jisho uwari umukunzi we

Igiti cya Noheri cya Curtis James Jackson III wamamaye ku izina rya 50 Cent gishobora kumukururira ibyiyumviro bitari byiza na cyane ko gihamya ihari, irimo ko yahisemo uburyo budasanzwe bw’imitakire aho yanifashishije bimwe mu bikoresho by’uwahoze ari umukunzi we by’umwihariko inkweto ze 50 Cent avuga ko zishaje.

Image result for 50 Cent

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muraperi yerekanye ifoto y’igiti cya Noheri, kimanitsemo imiguru 12 ku mashami yacyo. Amwe mu magambo yaraherekeje iyi foto kuri Instagram tubishyize mu Kinyarwanda yagiraga ati :”….Sinashoboraga kubona utubumbe ntakisha iki giti, ubwo rero bimwe mu bikoresho by’uwari umukunzi wanjye birakora akazi….Yagombaga kugenda ajyanye n’ibyo yazanye…”

Uyu muraperi 50 Cent yavutse ku itariki 6 Nyakanga 1975, kuri ubu akaba afite imyaka 43, avukira mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. 50 Cent upima metero 1.83 akaba anaririmba mu njyana ya Hip Hop kuri ubu afite abana 2 gusa.

Related image

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *