Umuramyi Muhumure Confiance agiye kongera guhuriza hamwe amakorali n’abaramyi bakomeye mu giterane cyo kuramya Imana.

Umuramyi Muhumure Confiance agiye kongera guhuriza hamwe Healing worship team, Alarm Ministries, Heman worshipers, True Promises Ministries, Kingdom of God Ministries n’abaramyi barimo; Simon Kabera, Mpundu Bruno na Ben & Chance mu gitaramo ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana Live Concert’, cyitezweho guhembura imitima ya benshi ku itariki 17 Gashyantare 2019.

Amakorali 5 akomeye azahurira mu gitaramo kizabera kuri CLA i Nyarutarama.

Aba  baramyi bamaze kubaka izina rikomeye hano mu Rwanda no mu karere, bazaba babukereye mu gufatanya n’abanyarwanda kuramya Imana mu giterane cyiswe ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana Live Concert’.

Mu kiganiro na Celebzmagazine, Muhumure Confiance usanzwe aririmba muri Alarm Ministries akanaba ari we wateguye iki giterane, yavuze ko imvano y’iki giterane ikomoka mu murimo wo kuramya Imana asanzwe akora, aho buri mwaka aba agomba gukora igiterane nk’iki.

Yagize ati: “Mu busanzwe ndi umuramyi.Muri uyu murimo w’Imana nsanzwe nkora niho  nakuye igitekerezo cyo kujya ntegura igitaramo rimwe mu mwaka cyo kuramya nise ‘Kuramya bikora ku mutima w’Imana’.Duhura nk’Abaramyi, tukiga kuramya tureba ngo ni gute umuramyi aramya agakora ku mutima w’Imana?.”

Akomeza avuga ko iki gitaramo cyigiye kuba ku nshuro ya 6 kizabera kuri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ndetse cyitezweho guhembura imitima ya benshi binyuze mu kuramya Imana.

Ati: “Kuramya Imana bituma ababikoze bakorwaho ndetse n’ibyifuzo byabo bigakemuka bitewe no kuyiramya ikanezerwa.Kuramya ni byiza kuko nibyo twaremewe, iyo tubikoranye umwete n’umutima wacu wose, Imana iravuga.”

Muhumure avuga ko uretse kuririmba indirimbo zo kuramya Imana, hazanabaho umwanya wo gusenga no kwiga Ijambo ry’Imana, aho bazaba barikumwe n’Umukozi w’Imana Prophet Sultan Eric, Umushumba mukuru w’Itorero Zeal of the Gospel Church rikorera i Nyamirambo.

Iki gitaramo kizatangira saa munani n’igice (14h30’), kwinjira bizaba ari amafaranga 10,000 Frw  muri VVIP, 5,000 Frw muri VIP na 3,000 Frw ahasanzwe nk’uko bigaragara ku itangazo ricyamamaza ryashyizwe ahagaragara.

Ku bijyanye n’amatike, uyishaka ahamagara kuri nimero 0787429294.

Umuramyi Muhumure Confianze uyoboye iyerekwa ry’igiterane cyo kuramya Imana buri mwaka.

Umwe mu baramyi bakunzwe na benshi, Simon Kabera azaba aramya Imana mu ndirimbo nka ‘Mfashe inanga’ n’izindi.

Image result for ben&chance

Abaramyi Ben & Chance, bazafatanya n’Abanyarwanda mu kuramya Imana.

Prophet Sultan Eric nawe azabwiriza ijambo ry’Imana.




One thought on “Umuramyi Muhumure Confiance agiye kongera guhuriza hamwe amakorali n’abaramyi bakomeye mu giterane cyo kuramya Imana.

  1. Ribanje Leonard

    Turahabaye kuri uwo munsi.
    Ubwo tuzumva ijambo ry’ ubutumwa bwiza binyuze mumukozi w’ Imana prophet Sultan Eric. Amahoro n’ imigisha bimubeho.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *