Umupfumu yarakaye Rayon Sport F.C yahawe amahitamo kwishyura no kwisanga mu icuraburindi

Kanyamahanga Eric wiyemerera ko ari umupfumu wabigize umwuga  yasabye ikipe ya Rayon Sport kumwishyura batabikora  bakisanga mu icuraburindi ngo ni nyuma yo guhereza abakinnyi bayo ibitego bakanga ku mwishyura anemeza ko kunganya na Gasogi mu mukino uherutse yari yabibahanuriye.

Kanyamahanga wagiranye ikiganiro na Ukwezi TV yatangaje ko ubupfumu bwe ari umurage yasigiwe n’ababyeyi be se kuru wari utuye i Byumba(Gicumbi) banga ko umuco uzacika ,abimazemo imyaka ine kandi ko ibyo akora avugisha ukuri.

Uyu mupfumu  avuga ko asanzwe atiza imbaraga abakinnyi n’abahanzi banyuranye mu Rwanda. Ati”Ndaguha urugero rw’ejobundi ikipe ya Rayon Sport FC  inganya na Gasogi FC nari nabihanuye. Hari umwe mu bakinnyi ba Rayon Sport waje kugura ibitego agenda atanyishye ndamuhanurira mubwira ko natanyishyura badatsinda bagomba kunganya ubusa ku busa kandi ni ko byagenze.”

Umupfumu Kanyamahanga akomeza atanga ingero uko yafashije Rayon Sport kwegukana ibikombe binyuranye .Ati”Ya shampiyona iherutse cya gikombe batwaye ni njye wabahaye imbaraga twumvikanye kunyishyura miliyoni 5 bamaze kubigeraho baranyihakana. Ni cyo cyanteye umujinya ejobundi baragarutse bari kumwe n’abayobozi mbasaba ko banyishyura  baranga ndetse mbahanurira ko bagomba kunganya na Gasogi.”

Image result for rayon sport

Yemeza ko mu gutanga intsinzi ubusanzwe yumvikana n’umukinnyi agahabwa ibitego kugira ngo azamurwe mu ikipe agatanga miliyoni ku gitego kimwe.

Yasoje yemeza ko aba bakinnyi n’ubuyobozi nibatagira icyo bakora mu gukemura ikibazo bafitanye batazongera gutsinda ndetse no kugera muri ½ bigoranye.Ati”Ubu ndahuze mfite imirimo myinshi nimpuguka bazizana kunsaba imbabazi nibatabikora bazicuza.”

Uyu mupfumu akuyeho urujijo.Ni kenshi bivugwa ko hari abahanzi n’abakinnyi mu Rwanda bifashisha imbaraga za Satani mu kugera ku ntsinzi bikitwa ibihuha.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *