Umupasiteri uvugwaho kuzura uwari yapfuye, arashinjwa ubutekamutwe [VIDEWO]

Nyuma y’uko hagiye hanze amashusho ya Pasiteri Alph Lukau asengera umugabo (byavuzwe ko) yari yapfuye akazuka, benshi batangiye gushinja uyu munyabitangaza ubutekamutwe ngo kuko ntaho byabaye ko umuntu wapfuye azuka.

Ibi byabereye mu gihugu cya Afurika y’epfo, mu materaniro y’itorero Allelluia Ministries riyoborwa n’uyu mupasiteri.

Isanduku yarimo umurambo w’umugabo utavuzwe amazina yari mu iteraniro izengurutswe na bamwe mu bayoboke b’iri torero, maze umugore wavugaga ko uyu mugabo wapfuye yakodeshaga inzu iwe, abwira Pasiteri Lukau ko uwapfuye yabanje kurwara inkorora kuwa gatanu, bamujyana kwa muganga ari naho yaguye.

Bafunguye isanduku maze Pasiteri Lukau atangira gusengera uyu murambo byavuzwe ko wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro, hashize akanya uwari yapfuye arabyuka yicara mu isanduku benshi bafatwa n’ubwoba naho abandi barishima cyane.

Uyu mugabo wari yapfuye yahise ahagarikwa imbere y’iteraniro, maze abari baririmo bose biterera hejuru ko hakozwe igitangaza gikomeye cyane.

Aya mashusho y’ibi byabereye mu rusengero yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, gusa benshi mu bayabonye ntibabyemeye ahubwo batangiye gushinja uyu mupasiteri ko ibi ari ubutekamutwe bwo kwerekana ko afite imbaraga zizura abapfuye mu rwego rwo kwireherezaho abayoboke benshi.

Reba amashusho Pasiteri Alph Lukau azura uwavuzwe ko yari yapfuye…




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *