Umupasiteri agiye kwifashisha Whisky mu kuzana abagabo mu rusengero

Mu gihugu cy’Ubudage haravugwa inkuru y’umupasiteri uvuga ko yavumbuye ibanga ryo gutuma abagabo baza mu rusengero, ari ryo kubaha inzoga yitwa Whisky mu rusengero.

Thomas Eschenbacher agiye kuzana abagabo mu rusengero yifashishije whisky.

Thomas Eschenbacher w’imyaka 53 y’amavuko avuga ko yahorga yibaza uburyo yakoresho ngo abwirize abagabo akabubura ibyerekeye Imana n’imyizerere ya gikiristu kuko badakunze kwitabira kuza mu nsengero, ariko yamaze kubona ko whisky yamufasha kubazana.

Uyu mupasiteri aherutse gutangaza ko arimo gutegura umwiherero w’abagabo yise “whisky retreat” ndetse abazitabira umwiherero bakazawukurikirana basoma kuri whisky.

Aganira na German Press Agency, Thomas yagize ati: “Kuza ubasomera bibiliya ntibabyumva, ariko nitwifashisha icyo bakunda (whisky) tuzababona kuko tuzi ko babikunda cyane.

Uyu mwiherero uzamara amasaha 3, uteganyijwe kuba ku itariki 17 Mutarama, aho uyu mupasiteri azifashisha iyi nzoga mu kubasha kubaganiriza iby’Imana no kubafasha kongera gutekereza ku kubaho kwabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *