Umupadiri ajujubijwe n’abakobwa bamusaba urukundo,ese yemere ateshuke ku isezerano

Umuhanzi mu ndirimbo z’Imana muri Kiliziya Gaturika. Padiri Jean François Uwimana wahisemo kwifashisha injyana ya Hip Hop, avuga ko mu gihe amaze akora muzika akomeje guhura n’ibizazane bikomeye cyane birimo gusabwa urukundo.

Avuga ko kuba akora umurimo w’Imana (Padiri) ari ingabo imukingira ibibi ngo kenshi usanga hari na bamwe mu bakobwa bamusaba urukundo nk’uko yabwiye KTRadio mu kiganiro bagiranye.

Agira ati “Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda.”

Uyu Mupadiri w’umuraperi avuga ko nta kindi gisubizo ashobora guha umukobwa ahubwo ko amwumvisha y’uko amukunda nk’umubyeyi we ashingiye ku kuba Padri ari umubyeyi mu bisanzwe.

Mu magambo ye ati “Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero burandinda kuba naca ku ruhande.”

Related image

Akomeza avuga ko kuririmba byamwongereye inshuti n’abavandimwe kandi ko yabonye imigisha itagabanyije mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho. Ati “Kuririmba byagiye bimpuza n’abantu benshi ngashimishwa n’uko bamwe bazi indirimbo zanjye zikabafasha mu ngeri zose. Nagiye mu budage haboneka amafaranga yo kwishyurira abantu 500 ubwisungane mu kwivuza.”

Padiri Jean François Uwimana yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yahabwaga isakaramentu ry’Ubupadiri. Akomej kogeza ubutumwa bwiza bw’ivanjiri abinyujije mu njyana zigezweho nka Hip Hop, Raggae, Zouk, Pop n’izindi zitandukanye.

Fiston Mutabazi-Celebzmagazine.com




3 thoughts on “Umupadiri ajujubijwe n’abakobwa bamusaba urukundo,ese yemere ateshuke ku isezerano

  1. Révérien harushimana

    Ndumva wishura nkumuntu utahura ukwihebera imana ahandi bohavuye bagutirimutsa. Nukomeze umenyewhe injiri mundirimbo kandi uwuririmba aba asenze kabiri

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *