Umunyepolitike Barafinda yavuze ibigwi umuraperi Diplomate

Umunyepolitike Barafinda Sekikubo Fred  wifuje kuba Perezida w’u Rwanda  ntibyamukundira,yemeje ko mu bahanzi nyarwanda uwo afataho urugero ari umuraperi Diplomate ku bw’ibihangano bye bikubiyemo ubuhanga mu mateka.

Bwana Barafinda Sekikubo Fred  wifuje kuba Perezida w’u Rwanda ntibyamuhira

Barafinda benshi bamenye  mu gihe cyo gutanga kandidatire z’abifuza kwiyamamaza mu matora ya Perezida k’ubwudushya yagiye agaragaza bikarangira asa nk’utakigaragara.Yemeje ko atarava ku izima ahubwo ahugiye mu mishinga itezimbere i gihugu.

Umunyepolitike Barafinda yavuze ibigwi umuraperi Diplomate

Yabajijwe urwego abonaho umuziki nyarwanda dore ko ku mbuga nkoranyambaga haheruka gusakazwa indirimboye.Bwana Barafinda avuga ko muzika nyarwanda ayumvisha ugutwi kumwe yongeraho ko indirimbo zimushimisha ari iz’umuraperi Diplomate uririmba amateka bigafasha benshi kujijuka.

Ati”Reka reka,sinkunda kuzumva kuko ntabintu bifatika baba bavuga.Nkunda indirimbo z’umuraperi Diplomate kuko ziranyubaka zikamfasha kwiyibutsa amateka y’isi.”

Ni nyuma y’uko uyu muhanzi Diplomate ashimwe na benshi mu bakunzi ba muzika barimo na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.Gusa ntawabura kuvuga ko umuvuduko w’ibikorwa bye n’umwimerere w’indirimbo yamenyekanyemo byasubiye inyuma.

Photo internet

Mu bihugu by’abaturanye nka Uganda,Kenya,Tanzania ubutumwa mu ndirimbo n’imbaraga n’igikundiro abahanzi bafite bibahesha guhatanira imyanya muri Politike.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Umunyepolitike Barafinda yavuze ibigwi umuraperi Diplomate

  1. INSHUTI ZA BARAFINDA S.FRED TWESE HAMWE

    N’abandi bakomereze aho babifite ibihangano byiza kandi ninabyinshi,noneho ndaje bose Mbahembe zeza uko bikwiye.Bakomereze aho bitanga ikizere cyiza cyane.Ndabashima ikindi ndanabemera cyane.

    Umusaza ndacyabatondekanya neza uko bakurikirana mukuryosha igihangano.
    Ndumusaza w’Ukuri , Wakatarabonekaho,Ndaje Bantu bange.

    http://WWW.R2uda.tk , +250783428622 , Mwahamagara mwese ntawuhejwe.
    Perezida Nyaperezida ; Barafinda Sekikubo Fred. Mujye muhamagara 24/7

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *