Umunyarwenya Nkusi Arthur yemeje iby’urukundo,igihe cy’ubukwe kigirwa ibanga  

Umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Kiss FM kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, ubwo yari yagizwe umutumirwa w’umunsi anizihiza isabukuru y’imyaka 31, kuko yavutse tariki 22 Mutarama 1990.

Isheja Sandrine wari uyoboye ikiganiro bakunze gutumiramo ibyamamare bise ‘BreakfastWithStar’ cyari cyatumiwemo uyu munyarwenya yamubajije abakobwa akunda uko baba bameze.

Undi mu gusubiza yagize ati “Nkunda abantu b’ibikara ku bw’umubiri ariko birashoboka ko n’inzobe bishobora gukunda. Ikindi nkunda umuntu usetsa kandi uganira, udakomeza ubuzima. Ikindi buriya guhuza birizana. Hari igihe uhura n’umuntu.’’

Ikiganiro cyakomeje, agenda asubiza ibindi bibazo bitandukanye, Isheja amubaza ko nyuma yo kuvuga ibyo umukobwa akunda yaba yujuje, yavuga ku bijyanye n’umukunzi we.

Undi yabanje kuvuga ko koko afite umukobwa bamaze igihe kinini bakundana, ataramuvuga amazina Uncle Austin wari uri muri iki kiganiro ahita ajya kuri mikoro atangira gusobanura uwo mukobwa avuga ko ari Muthoni, asaba mugenzi we ibindi kubyiyuzuriza.

Nta kuzuyaza Rutura nawe yahise agira ati “Nibyo kuko ntabwo ari umukino. Impamvu natinze kubishyira mu itangazamakuru nanze igitutu. Ubu ngiye kubivuga kuko ntaterekeza ko hari undi ushobora kuza mu buzima bwanjye. Umukunzi wanjye yitwa Fiona aho ari hose yumve ko mukunda. Impamvu nari ntarabivuga ni uko atari yakampaye uburenganzira.”

Ku munsi w’abakundana wizihijwe tariki 14 Gashyantare 2018, umunyarwenya Arthur Nkusi yaratunguranye agaragaza ko afite umukobwa bakundana, ibintu yari akoze ku nshuro ya mbere.

Yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n’umukobwa ariko itagaragaza isura ye neza, arangije ashyiraho amagambo y’urukundo.

Nubwo ifoto yari yijimye cyane ku buryo itagaragaza neza isura y’umukobwa, hari abemeje ko ari Muthoni Fiona Naringwa byari bisanzwe bivugwa ko bakundana.

Abari bazi uyu mukobwa bemezaga ko imiterere, insokozo by’umukobwa ugaragara mu ifoto ya Arthur Nkusi bihura neza n’ibya Fiona Muthoni.

Arthur Nkusi na Fiona Muthoni batangiye kuvugwa mu rukundo rw’ibanga mu ntangiriro za 2018, gusa bose bagiye babihakana bemeza ko bahuzwa n’akazi bakorana.

Muthoni Fiona yigeze kuvugwa kuba mu rukundo n’umuhanzi Danny na None kubera amafoto yigeze kujya hanze bari mu bihe byiza, gusa baje gutangaza ko bari kumenyekanisha indirimbo ya Danny na None yitwa Imbere n’Inyuma.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *