Umunyarwandakazi Neza yahigitse abarimo Mr.Eazi mu bihembo by’Afrima

Umuhanzikazi Neza ukorera umuziki muri Canada uherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere muri Afurika mu bihembo by’AFRIMA 2017,nanoneyatoranyijwe mu bahanzi bigaragaje neza muri 2018 bazatoranywamo abazahabwa ibihembo muri Afrima.

Image result for Neza Afrima 2017

Patricia Neza Masozera ni umunyarwandakazi uba muri Canada, akaba akorana n’inzu ifasha abahanzi yo muri Nigeria yitwa MCG Empire.

Uyu mukobwa ufite imyaka 23, nta gihe kinini amaze atangiye kumvikana mu matwi y’abanyarwanda, ariko amaze kugaragaza ko ari umuhanga mu ndirimbo ze nke amaze gushyira hanze.

Image result for Neza Afrima 2017Ubwo aheruka kuza gusangiza intsinzi abanyarwanda

Urutonde rushya rwasohowe n’abategura irushanwa rya Afrima”All Africa Music Awards”, hagaragaramo umuhanzi ukomoka mu Rwanda umwe, Neza ku bw’indirimbo ‘Vibe’ yakoze akibarizwa muri MCG Empire yo muri Nigeria.

INDIRIMBO VIBE IMUHESHEJE IBIHEMBO

Neza ari mu cyiciro cy’abahanzi b’igitsinagore bigaragaje neza muri Afurika y’Uburasirazuba ‘Best Female Eastern Africa’.

Yatoranyijwe mu bazahembwa nyuma y’uko mu mwaka ushize yahawe igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abahanzi bahagaze neza kandi bafite icyerekezo kizima mu muziki wa Afurika [most promising artiste in Africa], yahigitse abari barimo Mr.Eazi.

TUGANE WIGE GUCURANGA

Shabani Chris-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *