Umunyarwanda Jean Paul Samputu niwe uhagarariye Afurika mu iserukiramuco ribera muri Korea

Jean Paul Samputu wamaze gusesekara muri Koreya aho yitabiriye iserukiramuco bise ” World Culture Open” uyu muhanzi akaba yagiye ahagarariye umugabane w’Afurika wose muri rusanjye.

Image result for Jean Paul Samputu

Jean Paul Samputu ni umuhanzi Nyarwanada ubimaze mo igihe kitari gito,dore ko ibihanagano bye byagiye bikora ku mitima ya benshi twavuga indirimbo ye yabaye iyambere muri Afurika mu imurika muco yise” Nyaruguru”.
Ntitwakwirengagiza indirimbo yakoranye n’icyamamare cyo muri Uganda Dr Jose Chameleoei mu ndirimbo bise “True Love”iyi ndirimbo yarakunzwe cyane muri Uganda.

Related image

Uyu muhanzi ntabwo ari umuririmbyi gusa usanga ari n’umucuranzi akanandika ibitabo bitandukanye,Samputu wavutse 1962 akaba afatwa nka Ambasaderi w’Isi w’amahoro. Muri iki gitaramo cyizabera muri Korea kizitabirwa n’abantu basaga 500,bazaba baturutse mu mpande zose zitandukanye z’Isi.

Image result for Jean Paul Samputu

Nubwo Jean Paul Samputu ubusanzwe yibera mu gihugu cy’Ubwongereza,ngo ntabwo byakuraho kuba azaba ahagarariye u Rwanda mu Iserukiramuco nkuko yabitangarije Izubarirashe.

Mu magambo ye ubwe ati ” Nubwo mpagarariye Afurika ariko nturuka mu Rwanda. Abantu nimbabwira ko nturuka muri Afurika ariko mu Rwanda bizarushaho gutuma igihugu cyanjye barushaho kukimenya kuko ni nabyo bituma ndara ntaryamye.”

David Mayira-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *