Umunyarwanda Fabien Neretse yakatiwe n’urukiko mu Bubirigi imyaka 25 kubera genoside

Urukiko mu Bubirigi rwakatiye Fabien Neretse igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha cya jenoside yakorerewe abatutsi mu 1994.

Bwana Neretse w’imyaka mirongo irindwi n’umwe y’amavuko yafatiwe mu Bufaransa muri 2011.

Mu kuburanywa kwe kwose ntiyigeze yemera ibyaha na bimwe mu byashyikirijwe byose n’ubushinjacyaha.

Yahamwe kandi n’ibyaha byo mu ntambara bijyanye n’ubwicanyi bw’abantu cumi n’umwe mu gihe cya Jenocide mu Rwanda.Image result for Fabien NERETSE

Umwunganizi wa Bwana Neretse yabwiye urukiko  ko umuntu w’umwere adashobora kwemera ibyaha.

Yavuze kandi ko kubera imyaka ye, iki gihano yakatiwe gisa nk’urupfu ruje bucye  bucye  kandi rubi cyane.

Ububirigi bumaze guhamya abandi bantu umunani ibyaha byo kwica byakorewe mu gihugu bwahoze bukoronije, ariko Neretse niwe wa mbere uhamijwe Jenoside.

Bana natwe tugususurutse umenye

Eugene




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *