Umunyarwanda Dr Ignace Gatare abaye Umunyafurika wa Gatatu uhawe akazi muri (icipe)

Dr Ignace Gatare wari usanzwe ari Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), yatorewe kujya muri Komite Nkuru mu Kigo Mpuzamahanga gishinzwe kureba uko udusimba tubaho tukororoka n’uburyo tubana (International Center for Insect Physiology and Ecology).

Dr Gatare wanabaye Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CNST) kuva mu 2012, abaye Umunyafurika wa Gatatu winjiye muri iyi komite, akaba asanzemo abandi nka Prof. James P. H. Kahindi wo muri Kenya na Dr Segenet Kelemu wo muri Ethiopie.

Image result for Prof. James P. H. KahindiProf. James P. H. Kahindi wo muri Kenya

Iki kigo gishinzwe gufasha mu kugabanya ubukene no kurwanya inzara, gutuma ubuzima bw’abatuye mu duce turangwamo zimwe mu ndwara nka Malarie zihashywa, ibi bigakorwa hongerwa bimwe mu bikoresho ariko hanabungabungwa ibyo binyabuzima biciye mu bushakashatsi no kongerera ubushobozi abaturage.

Image result for Dr Segenet KelemuDr Segenet Kelemu wo muri Ethiopie

Kuva mu Ugushyingo 2009 kugeza muri 2012, Dr Ignace Gatare yabaye Minisitiri w’ikoranabuhanga. Ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko icyerekezo cy’iki kigo ari ugusigasira imibereho y’abaturage no kurengera ibidukikije, byose biciye mu bushakashatsi bwimbitse.

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *