Umunyapolitiki ushaje Faustin Twagiramungu mu nzira zo kwihana

Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ukwakira 2020, umunyapolitiki w’ umunyarwanda Faustin Twagiramungu, utuye mu Bubirigi, yahamagaye BBC ayiobwira ko hari abafunguye konti ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter barayimwiyitirira.

Faustin Twagiramungu yemeza ko  zimwe mu nkuru ziyiriho harimo ivuga ko  yamagana  BBC Gahuzamiryango ngo kubera ko ari abahemu bateranya.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya politiki bya Twagiramungu Faustin wari wariswe RUKOKOMA basanga uko bimeze kose we nk’ umukambwe ari mu nzira zo kwihana ahubwo agaharanira kuzarushaho gusaza neza atanduranye bitewe n’ ubunararibonye afite mu mwuga we wa politiki.

Mu rwego rwo gushaka kugaragaza ishusho nziza mu itangazamakuru, Twagiramungu yabwiye ko iyo nkuru ari ikinyoma kirimo gukwizwa n’abantu ataramenya bagamije kumesenya.

Twagiramungu atangiye gutanga abagabo mu gihe  nta kimenyetso gifatika cyemeza ko uru rubuga nkoranyamabaga atari urw’ uyu munyapolitiki ushaje kandi uzwiho gukoresha imvugo zikakaye kandi rimwe na rimwe zisesereza abo batavuga rumwe cyangwa se abo badahuje ibitekerezo n’ icyerekezo bya politiki.

Ku myaka 75 y’ amavuko, Twagiramungu wabaye Minisitiri w’ Intebe muri Leta y’ ubumwe aracyafite inyota yose yo gukora politiki no kwigaragaza mu itangazamakuru.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *