Umunyapolitiki Etienne Tshisekedi utaravuze rumwe na Leta zose zategetse Congo arashyingurwa ku ivuko

Umubiri wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi, wahoze ari Ministre w’Intebe muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo utegerejwe ku ivuko ho azashyingurwa.

EtienneTshisekedi yapfuye tariki 1 Gashyantare 2017 mu Bubiligi, byitezwe ko kuri uyu wa Kane, i Kinshasa hatangira imihango yo kumuherekeza nk’intwari ya RDC.

Etienne Tshisekedi wa Mulumba yabaye umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta zose zategetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuva yabona ubwigenge.

Image result for Étienne Tshisekedi

Abo ku ruhande rwe bavuga ko Joseph Kabila ari we wari waranze ko umurambo we ucyurwa, ugashyingurwa mu cyubahiro.

Umuhungu we Félix Tshisekedi, uyobora Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yategetse ko umubiri wa Se ugarurwa mu gihugu ugashyingurwa mu cyubahiro, mu mihango yagombaga gusozwa kuwa Gatandatu.

Jeune Afrique yanditse ko abakuru b’ibihugu batandatu biteganyijwe ko bazitabira umuhango wo gushyingura kuwa Gatandatu barimo; Alpha Condé wa Guinée, Faure Gnassingbe wa Togo, Joao Lourenço wa Angola, Edgar Lungu wa Zambiya, Paul Kagame w’u Rwanda na Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *