Umunyamuziki Ben Rutabana mu rugendo rwe rwa muzika.Biravugwa ko afunzwe

Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye , ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’ abana icyenda abahungu batandatu n’ abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’ umudivantisiti.

Image result for Ben RutabanaRutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14 aho yaririmbiye imbere y’ imbaga y’ abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’ umuhanga.

Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’ amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’ akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nytuma aza no kujya muri Uganda.

Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri:”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’ intwari za Afurika.

Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR Rutabana yakomerekejwe n’ isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n’ ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya “Su Riyetona”, nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.

Mu 1996 ni bwo yakoze album ye yambere yise “Ijuru ry’ intwari”, mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’ indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radioby’ u Rwanda.

Mu 2000, Rutabana yarafunzwe ashinjwa gukorana n’ abashyigikiye ningoma ya cyami, nibwo yahungiye muri Tanzaniya ariko aza kugarurwa afungwa amezi atandatu nyuma arafungurwa amazew kugirwa umwere.

Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika” Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, Rutabana akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu.

Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’ u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we. Abifashijwemo n’ abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo my Bufaransa no mu Bubiligi.

Mu 2007 ni bwo Rutabana yasohoye albu, ye ya kane yise “Le retour d’ Imana” ikba yari igizwe n’ indirimbi zo mu njyana ya Reggae.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Ben Rutabana yamamaye cyane mu Rwanda ubu akaba aba ku mugabane w’u Burayi, aho abarizwa mu ishyaka ry’Abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda rya RNC. Mu rugendo bitangazwa ko yakoreye muri uganda, ngo yari arinzwe mu buryo bukomeye.

Mu mwaka wa 2014, nibwo Benjamin Rutabana uzwi ku izina rya Ben Rutabana, yeruye ko yinjiye muri Politiki ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Rwanda, ahita anatorerwa kuba umwe mu bayobozi b’ishyaka RNC.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka rya RNC ryerekana ko mu matora yabaye ku wa 25 Gicurasi 2014, Ben Rutabana yatorewe kuba Umuyobozi wa komisiyo ishinzwe uburezi n’umuco.

Amakuru mashya avuga ko umuryango wa Benjamin Rutabana uri mu rungabangabo rwo kubura uyu mugabo kuva mu kwezi gushize ubwo yajyaga mu bikorwa by’uwo mutwe muri Uganda, ugashinja Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bawo kuba inyuma y’ibura rye.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *