Umunyamideli utagira amaguru agiye kugaragara mu imurika ridasanzwe

Umwana w’umukobwa ufite imyaka  9 udafite amaguru,agiye kumurika imideli ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel mu cyumweru cyahariwe imurika ry’imideli (fashion week) mu murwa mukuru i Paris muri France.

Daisy mu bikorwa byo kumurika imideli i London by'inzu ya Lulu et Gigi Couture

Bikurikiye inkuru yuko uyu Daisy-May Demetre agiye kuba umwana wa mbere waciwe amaguru yombi ugiye kumurika imideli by’akazi mu cy’umweru cy’imurika ry’imideli i New York muri Amerika.

Uwashinze inzu y’imideli ya Lulu et Gigi Couture yavuze ko bitekerezwa ko azaba abaye n’umwana wa mbere waciwe amaguru umuritse imideli i Paris.

Eni Hegedus-Buiron, washinze Lulu et Gigi Couture, yavuze ko uyu mwana “azaniye isi ubukangurambaga”.

Alex, se w’uyu mwana, yavuze ko inkuru yuko azamurika imideli i New York ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cyenda, ari yo yatumye atumirwa no kuyimurika i Paris.

Yari asanzwe yaramurikiye imideli iyi nzu ya Lulu et Gigi Couture i London mu Bwongereza, ariko ari gusa mu bikorwa by’icyumweru cyo kumurika imideli cyagenewe abana.

Iryo murika ry’imideli rizabera ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *