Umunyamideli Sidika yashyizeho igiciro,umugabo cyangwa umusore wamukunze wifuza ko amumara irungu

Vera Sidika, ni umunyakenyakazi uzwiho kumurika imideli ariko by’umwihariko, akaba akunzwe kuri instagram ku bw’amafoto areshya abagabo adasiba gusangiza abakunzi be.Iyi nshuro yakoze agashya.

Nk’uko tubikesha urukuta rwe rwa Instagram “queenveebosset, yamuritse ifoto ye igaragaza ibice bye by’ibanga iherekezwa n’ifoto ibaza abakunzi be ngo”Waba uri umugabo cyangwa umusore,ndabizi umaze igihe wifuza ko twahura nkakuganiriza nkakumara irungu!

Uyu niwo mwanya nguhaye,uhawe amahirwe.”Uyu mukobwa usanzwe ashyira amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse agaherekezwa n’amagambo ashotora abagabo, ngo benshi bagiye bagaragaza ibyifuzo byabo ko bifuza kuba bamusoma.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sidika yabatangarije ko uzamusoma, nyuma azirengera ingaruka. Yagize ati “Niba unsomye ku ijosi, njyewe ntabwo nzirengera ibizaba nyuma”.

Nyuma yaya magambo yatangaje, ahubwo abasore benshi bayishimiye, ndetse banamugaragariza urukundo bamufitiye, umwe mu bamukurikira kuri Instagram, yagize ati “ Iki nicyo gihe cyawe Vee (Vera) cyo gukora ibyo abandi batabasha gukora, mu gihe bari bafite igihe gihagije, uko biri kose uri mu bihe byiza, … ndagukunda cyane.”

Benshi mu bagiye bagira icyo batangaza, bagiye bamubwira ko bamukunda cyane, banamwita umwamikazi wa Afurika y’i Burasirazuba (Queen of East Africa).Iyi nshuro yatanze amahirwe ashyiraho amafaranga angana n’u Rwanda 500.000Rwf kumuntu wifuza ko bahura akamumara irungu ariko ibindi byose birimo ticket ze,icumbi n’ibindi bikishyurwa mbere.

Vera ni umwe mu bakobwa bo muri Kenya bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, kuri Instagram “queenveebosset” afite abamukurikira basaga ibihumbi 770.

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *