Umunyamideli Mama Cax amazina ye asanzwe Cacsmy Brutus ukomoka muri Haitian ukunzwe cyane ku isi yapfuye azize kanseri.
Mama Cax yari umunyamideli ndetse waharaniye uburenganzira bw’abanyamideli bafite uburwayi bw’uruhu rwera(nyamweru) n’ababuze zimwe mu ngingo z’umubiri.
Mama Cax yavukanye ubumuga bwo kutagira ukuguru anarwaye kanseri. Yanze guheranwa n’agahinda uko yavutse abibyaza umusaruro mu mwuga wo kumurika imideli ndetse anatangiza ibikorwa by’ubuvugizi no guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga. Inkuru dukesha BBC ivuga ko umuryango wa nyakwigendera wabagejejeho inkuru y’urupfu rwe binemezwa n’umuhanziazi Rihanna bakoranye igihe kinini.
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye