Umunyamideli Grace Fidia umwe mubitabiriye irushanwa ry’abanyamideli CCA style awards i Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu muri Hotel The Merrow mu mujyi wa Kigali I Remera harabera amarushanwa yahuje abanyamideli baturutse muri Fashion Agencies zitandukanye,iri rushanwa rikaba ryitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo na Crace Fidia uzwi cyane I Bujumbura.

Umunyamideli Grace Fidia-Umurundikazi witabiriye irushanwa

Iri rushanwa ryateguwe na Mr Omar Fashionist rizitabirwa n’ibigo birenga 6 bisanzwe bikora fashion mu Rwanda no mu mahanga. Iri rushanwa rizagaragaramo abakobwa beza n’abasore bigikundiro bazatambuka kuri tapi y’umutuku ndetse ryitabirwe n’akanama nkemurampaka bazobereye basanzwe batanga amanota.

Iri rushanwa rizitabirwa n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo,rizatangira isaa cyenda z’amanywa kwinjira ni ibihumbi 2000 ahasanzwe 5000 mu myanya y’icyubahiro no guhabwa ikinyobwa.Omar yahamirije Celebzmagazine.com ko iri rushanwa rigamije gukundisha amahanga ibikorerwa mu Rwanda”made in Rwanda”

Shabani Chris-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *