Umunyamerika  J. Cole asubiye iwabo asize  atanze  impano n’ ibyishimo  i Kigali

Umunyamerika  J. Cole  umuraperi akaba anakina umukino w’Intoki wa Basketball warumaze iminsi ari mu Rwanda akinira ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya Basketball Africa League, yamaze kwerekeza muri Amerika atanze impano  y’inkweto ku bakinnyi.

Kuri uyu mugoroba tariki 26 Gicurasi 2021, muri Convention Center aho ikipe ya Patriots BBC isanzwe icumbitse abakinnyi bagaragaye bari mu byishimo byinshi bahabwa impano n’umunyamerika J. Cole yabageneye mbere y’uko yerekeza i Mahanga.

Ni amashusho yafashwe yerekana abakinnyi ba Patriots bafungura ibikarito birimo inkweto, byatumye benshi batekereza ko yaba yabageneye impano y’inkweto, biranahwihwiswa kandi ko uyu muraperi ukomeye wari waje gukinira ikipe ya Patriots yashakaga ko iyi kipe imenyekana ku rwego mpuzamahanga ndetse kandi akaba yabasha kuyishakira ikigo gikomeye cyazajya gikorana nayo mu burya bwo kuyamamaza hakaba hakekwa [Puma] asanzwe yamamariza.

J.Cole kuva yaza gukinira ikipe ya Patriots yagarutsweho cyane bitewe n’umusaruro yatangaga ndetse umwe mu bakinnyi bakomeye muri BAL ari we Stoglin wa AS Salé uheruka gutsinda amanota 40  mu mikino yo mu matsinda akaba yaramugarutseho kuri ESPN aho yavugaga ko hari umukinnyi J. Cole yaba yaratwaye akazi k’umukinnyi runaka uba warabivunikiye ko ndetse amafaranga J Cole afite atagatumye aza gufata umwanya w’umukinnyi kuri ubu wasubijwe wenda inyuma n’ingaruka za Covid19 kuri siporo.

Ubwo Stoglin yaganiraga na ESPN Yagize ati:‘‘Kuba hari harimo ikiza ndetse harimo n’ikibi, uruhande rw’ikiza yagize uruhare mu kwamamara ku mukino, kuzana amafaranga gusa kandi sindi muri urwo ruhande, harimo kudaha agaciro abakinnyi b’uyu mukino bagizweho ingaruka na Covid yahagaritse siporo ndetse bamwe mu bakinnyi bakaba ubu bicaye iwabo ari siporo yaribatunze”.

J.Cole usanzwe ukurikirwa n’abantu batari bake ku Isi akigera mu Rwanda yasohoye Alubumu yise ‘Off Season’ kuri ubu iri imbere ku rutonde rwa Billboard.

Ikindi ni uko Inkweto abakinnyi bose bahawe n’uyu muraperi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bwoko bwa Puma.

KANDA UREBE VIDEO NZIZA

Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *