Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie Fatty wamamaye kuri ‘Royal TV’ yagizwe umwere

Kwizera Elie Fatty wari amaze amezi 8 muri gereza ya Mageragere aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa kane tariki ya 14 Werurwe 2019.

Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty warumaze amaezi 8 afunzwe yagizwe umwere.

Mu gihe bushinjacyaha bwari bwaramusabiye igihano cy’igifungo cya burundu, urukiko rwo rwanzuye ko ari umwere ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Kwizera Elie Fatty ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu biganiro by’imikino by’umwihariko kuri Royal FM& TV n0 kuri Authentic Radio&TV y’Itorero Zion Temple riyoborwa na Dr. Apotre Paul Gitwaza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *