Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we (AMAFOTO)

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Jules William wamamaye nka Chita yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Batamuriza Yvette bamaranye imyaka 3 bakundana.

Umunyamakuru Julius Chita yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari bamaze imyaka itatu bakundana

Ku munsi w’ejo wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 nibwo aba bombi bemeranyijwe kubana akaramata bahamya isezerano ryabo imbere y’amategeko.

Uyu muhango wabaye ku isaha ya Saa sita zo ku wa Kane mu Murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho Gitifu yabahaye umugisha.

Chita na Yvette bagiye kubana akaramata nyuma y’imyaka 3 bakundana. Urukundo rwabo rukaba rutaravuzwe cyane mu itangazamakuru ariko inshuti zabo za hafi bari bazi iby’uru rukundo rwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba muri Nyakanga 2021.

Chita akaba ari umuyobozi wa Chita Magic TV, akaba yaramenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro cyane mu rwenya aho yigana amajwi y’abantu mu buryo butandukanye.

Jules William wamamaye nka Chita yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Batamuriza Yvette

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA Z’IBIGANIRO DUKORA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *