Umunyamakuru Bujyacyera arakataje mu bikorwa byo gufasha abatishoboye

Abinyujije mu muryango Nufashwa Yafasha Foundation yashinze akaba anawubereye umuyobozi, umunyamakuru wa Isango Star Bujyacyera Jean Paul uzwi nku izina rya  Gutermann akomeje ibikorwa byo gufasha abana batishoboye. Mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza ku bana batishoboye n’imiryango yabo no kuzamura ireme ry’uburezi mu bakiri bato.

Imiryango y’ababyeyi bafite abana bafashwa

Kuri uyu wambere ubwo uyu munyamakuru, yakoze igikorwa ngaruka kwezi cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Ngarama ,Akarere ka Gatsibo ,mu ntara y’i Burasirazuba . Kuri iyi nshuro hakaba haratanzwe ibikoresho by’ishuli ku bana batishoboye barenga 60 bo mu kigo cy’amashuri abanza cya NYARUBUNGO Primary School.

Uyu munyamakuru uzwi mu biganiro by’imyidagaduro yemeza ko nubwo hari gahunda zitandukanye za Leta n’abagiraneza zifasha mu iterambere, ariko buri wese yagira uruhare nkumuntu ukunda igihugu, mu gufasha abatishoboye no kwishakamo  ibisubizo. Ati “Kera ndibuka tukiga wasangaga abenshi dufashwa nabacorrespondant babanyamahangaugasanga baratwoherereza impano,ibikoresho by’ishuri,…kandi batanatuzi tutanasangiye igihugu n’umuco… Ese ubu koko yego rimwe narimwe kwinezeza ni byiza mu buzima, twigomwe iryo cupa rimwe, cyangwa iryo funguro rimwe mu cyumweru tugafasha umwana umwe utishoboye mu Rwanda akabona amakaye azigiramo umwaka wose ntibyadutera ishema!?”

Mu kiganiro twagiranye yatangaje uretse gufasha abana baturuka mu miryango ikennye cyane ku buryo batabasha kubonerwa ibyangombwa byose bakenera, hanashyirwaho n’uburyo bwo kubakurikirana umunsi ku munsi, kubashyiriraho ihuriro, amatsinda abafasha no kugira uruhare mu iterambere babyigiriyemo uruhare. Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation kandi urazakomeza guhuriza hamwe  abafite umutima wo gufasha bo hirya no hino. 

Ibikoresho bigenerwa abanyeshuri 

Kuri uyu munsi hanasuwe kandi itsinda ryabagore (AGASEKE K’AMAHORO) basanzwe bafite abana babagenerwabikorwa. Iri tsinda ry’iganjemo abagore bahoze basabiriza abandi baca inshuro, kuri ubu bavugako bamaze kwiteza imbere babinyujije ku nama bahabwa nuyu muryango, kwizigamira, kuboha agaseke,… kuburyo bibafasha kurasa ku ntego. Bati nubwo hakiri imbogamizi zo kubona isoko ry’agaseke biza gake gake ariko ubu ntiduhagaze nabi. Turasaba ko tubonye umugiraneza yadushyigikira byatugirira akamaro.

Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation n’umuryango utari uwa Leta, watangiye 2014. Umaze kugera ku bikorwa byinshi byo kuzamura imibereho y’abana batishoboye n’imiryango yabo. Muri byo bikorwa harimo gusubiza abana mu mashuri, koroza imiryango ikennye, kubarihiza ubwisungane mu kwivuza….Uwifuza ibindi bisonanuro no gutera inkunga uyu muryango yabariza kuri +250782268218 iboneka no kuri whtsapp ndetse no gusura urubuga rw’umuryango www.nufashwayafasha.org

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *