Umunyamakuru Bac-T wamenyekanye cyane kuri Afrimax yahasezeye atangira kwikorera

Umunyamakuru Nkubiri Gerard uzwi nka Bac T wamenyekanye mu biganiro byakundwaga bikomeye byanyuraga kurubuga rwa Youtube rwa Afrimax yamaze gusezera kuri uru rubuga akaba yerekeje mu kwikorera

Nkuko bigagaragara uyu munyamakuru yamaze kwerekeza mu gikorwa n’ubundi yarafite mu mishinga ye kuva cyera birimo kwikorera aho yabikabije inzozi akaba yamaze gushinga studio ye yise Big Town record.

Muri iyi studio ukigeramo ubona ko harimo ibyuma bigezweho kandi bikomeye ku buryo ubona ko bifite gahunda mu kuzatanga umusanzu we mu bijyanye no gutunganya umuziki cyangwa ibindi bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda.

Umusanzu we avuga ko yiteguye kuwutanga ku buryo nta kibazo aho aha ikaze abakora umuziki bose, gusa nubwo itangiye ubu asobanura ko n’ubundi yari maze igihe ikora gusa ikaza guhagarara ubu rero bakaba bamaze kuyitunganya neza.

Uwavuga ko Bac T ari mu bazamuye urubuga rwa Youtube ruzwi nka Afrimax ntiyaba abeshye kuko abantu babyibuka neza bibuka uburyo uyu mugabo yazanye inyito yitwa ‘Uyu mwaka dufite akazi kenshi’ kakaza gusakara mu buryo bukomeye hirya no hino.

Bac T umaze hafi imyaka itatu ashatse kuko yashatse mu mwaka 2018 n’uwitwa Rugina Gabriella bari bamaranye imyaka itanu bakundana.

Ikindi wamenya kuri Bac T yagiye mu itangazamukuru yarabanje gukora umuziki yewe akaba afite n’indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo izitwa More Fire yakoranye n’itsinda rya TMK ribarizwa mu gihugu cya Tanzania ndetse niyitwa Ice Cream yakoranye na The Ben, Kigetogeto yakoze afatanyije na Jay Polly na nyakwigendera T-Max w’umurundi n’izindi…

Umunyamakuru Bac T wamenyekanye cyane kuri Afrimax yahasezeye atangira kwikorera

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *