Umunyakenyakazi Huddah Monroe yahishuye ikimutera gushyira hanze amafoto ye yambaye ubusa

Huddah Monroe ni umunyakenyakazi uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyane cyane ashyiraho amafoto ye yambaye ubusa, akaba asobanura ko abiterwa n’ubushabitsi.

Huddah avuga ko atizeye neza ko abantu benshi bakururwa n’ubwambure bwe, ahubwo ko ibyo akora abiterwa n’akazi aba yahawe.

Yagize ati “ Ndabizi benshi bambona nk’icyamamare, ariko si nahamya y’uko benshi bakururwa n’amafoto y’ubwambure bwanjye nshyira ku mbuga nkoranyambaga,… mba nishyuwe ari ibicuruzwa namamaza, ibihe byose mba nabyishyuriwe, rimwe na rimwe ari bikini cyangwa hoteli, ntabwo nabikora mu buryo bwo kwishimisha”.

Huddah aragira inama n’abandi bakobwa, bishinga ibyo babonye ku mbuga nkoranyambaga bakabyigana kandi na nyirabyo babikoze babifitemo inyungu.

Huddah ni umushoramari w’umunyakenyakazi, yahagarariye Kenya mu mwaka wa 2014, muri Big Brother Africa.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *