Umunsi mukuru wa ‘Eid al-Adha’ usobanuye iki ku Basilamu?

Umunsi mukuru wa Eid al-Adha Abayisilamu bawukora hashize iminsi ibiri umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka utangiye, ibi bakabikora bagendeye kuri Aburahamu wari agiye gutanga umwana we Izaki ho igitambo, Imana ikamushumbusha intama.

Utandukanye n’uwa Eid al-Fitr uba nyuma y’igisibo cya Ramadhan kimara iminsi mirongo itatu.

Kuri uyu munsi wa Eid Al Adha wizihijwe kuri uyu wa 21 Kanama 2018, Abayisilamu bishoboye bategekwa kubaga amatungo nk’intama, ihene n’inka nk’ibitambo bakagaburira abatishiboye mu rwego rwo kugira ngo na bo kuri uyu munsi babone ifunguro bishime nk’abandi bose.

Kimwe cya gatatu cy’itungo ryatambwe kiguma mu muryango mu gihe ibisigaye bijya ku babikeneye.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *