Umunsi Callixte Sankara azagezwa imbere y’ubutabera wamenyekanye

Ni nyuma yifatwa rya Nsabimana Calixte Sankara wavuzwe cyane mu guhungabanya umutekano w’Igihugu  cy’u Rwanda mu duce tw’Amagepfo dukora kuri  Nyungwe ,akaza gufatwa ,ubu umunsi azaburanishwaho wamenyekanye aho amakuru ashimangirako azagezwa imbere y’ubutabera Taliki 23 Gicurasi 2019.

uyu mugabo wafashwe tariki 13 Mata 201 9, u Rwanda rugatangaza ko rumufite  tariki 30 Mata 2019,Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze gushyikiriza ubutabera dosiye ya Nsabimana Calixte uzwi ku izina rya ‘Sankara’, wigambye ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu byakozwe mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo.

Ni amakuru yemejwe n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu itangazo bwacishije kuri Twitter yabwo. Bwagize buti “Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’Ubushinjacyaha mu kirego cya Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, Ubushinjacyaha bwamaze gushyikiriza dosiye urukiko kugira ngo habeho ibijyanye no kumumenyesha ibyaha.”

Andi makuru Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mugabo azagaragara bwa mbere imbere y’ubutabera ejo ku wa kane, kugira ngo humvwe ibyaha ashinjwa, mbere yo gutangira kuburanishwa.

Uyu mugabo wigambye kuba umuvugizi w’umutwe wa FLN ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yumvikanye kenshi yigamba ibikorwa byagiye bihungabanya umutekano w’igihugu. Ni ibikorwa byagiye bikorerwa mu ntara y’Amajyepfo, cyane mu turere twayo twegereye Pariki y’igihugu ya Nyungwe.

David Maira/celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *