Umukozi wo murugo yagaburiraga Sebuja Inkari ngo azamwigarurire birangira afashwe

Burya ku girango umererwe neza muri wowe harimo no kwizera umuntu , ari nayo mpamvu usanga abantu bafite ubushobozi bashaka ababatekera ibyo kurya , ababakorera isuku mu nzu n’ibindi mu rwego rwo kwiberaho nta mvune kandi bafite amafaranga menshi. Ubu umukobwa  Emmelia wo muri Zambia yatangaje abantu ubwo yaramaze iminsi agaburira  abo mu rugo Inkari ze.

Umukozi wo mu rugo yafashwe ari gutekesha

Uyumukobwa wasangaga afite amacupa ukagirango yuzuyemo amavuta kandi ari inkari ze

Uyumukozi waje kugwirwa kitumo . we ahamya ko yifuzaga kuba yaba umugore  wa Sebuja agasimbura Nyirabuja mu buryamo, ngo ahanini ni Nyina umubyara wamuhanuriye ko naramuka agiye ateka inkari  cyane bizarangira abaye umugore wa Sebuja.

Emmelia ushinja Nyina ko ariwe wamwoheje ngo azateke inkari hafi umwaka wose azigaburira Sebuja  yagize ati “njyewe  Mama yambwiye ko databuja azangira umugore we nimara umwaka wose mutekera nkoresheje inkari akajya abirya nta kibazo kandi byabayeho nubwo umwaka wari utarashiara.”

Emmelia kubera amahano yakoze , Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukozi wo mu rugo yafashwe afite igicupa cyuzuye inkari yari agiye gutekesha ibiryo bya shebuja ahita ashyikirizwa inzego zishinzwe umutekano zimuta muri yombi.

David Maira/celebzmagazine

 

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *