Umukobwa yishe umusore bendaga kubana amuzisa gutumira uwo basambanye

Umukobwa witwa Jacqueline Souza w’imyaka 31 yishe umusore witeguraga witwa Brandon Watkins kumurongora amuteye icyuma amuhoye ko yashatse gutumira umukobwa baryamanye mu bukwe bwabo.

Polisi yageze aho uyu musore yari atuye abana n’uyu mukobwa batarashyingiranwa isanga umurambo w’uyu musore uri mu gikoni ndetse ibona icyuma uyu mukobwa yamuteye ku meza yo mu ruganiriro.

Souza yabwiye abapolisi ko uyu mugabo we yaguye kuri iki cyuma ubwo yari agifashe bari gushwana bapfa ko uyu Watkins yifuzaga gutumira ihabara bigeze gusambana akabimenya.

Souza washakaga impapuro z’ubutane n’umugabo bahoze babana kugira ngo ashyingiranwe na Watkins yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gusanga yishe uyu mukunzi we nubwo we abihakana akavuga ko yiyishe.

Bigwi Janvier/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *