Umukobwa w’imyaka 29 niwe wegukanye igihembo cyo kuba umugore w’umuherwe yanikiye abandi bagera ku 2000

Umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko, yegukanye umwanya wa mbere wo kuba umugore w’umuherwe w’umurusiya, umugabo w’imyaka 55 y’amavuko, mu irushanwa ryacaga kuri Teliviziyo, ryitwa” Gushaka umuherwe w’umurusiya” uyu mugore aje ari uwa Gatandatu kuko amusanganye abandi batanu.

Nk’uko tubikesha DailyMail, uyu mugabo w’imyaka  55 y’amavuko yatangaje ko atigeze abona umugore umeze nk’uyu kuva yabaho.   ” Ufite igikundiro kandi ucishije make. Uri umwimerere kandi ibyo bisobanuye byinshi ku mugabo. Ndikwumva ukuri kwawe, kandi nyuzwe nabyo. Ariko ugomba gusobanukirwa ko abagabo ari abahigi.  Baba bashakisha umuhigo.  Abana banjye nicyo kintu cy’agaciro narinfite kugeza ubu. Ariko none nguhisemo. Sinigeze ngira umukobwa umeze nkawe mu buzima. Amaherezo mbonye umugore utaje akurikiye amafaranga yanjye, ahubwo aje ashaka umutima wanjye.”

Uyu mugeni w’imyaka 29, azahita ajyanwa Dubai mu kwezi kwa buki, mbere y’uko azahita ajya kwibera iwe murugo mu mugi wa Moscow nomuri  Los Angeles. Umukobwa wageze mubu Rusiya mu murwa mukuru waho, aturutse Khabarovsk muri  Siberia,  yari yaje mu bushakashatsi bw’amasomo ye.

Ubwo yabazwaga, yisobanuye nk’umuntu waje aturutse kure. “ Nishyize mu mutwe wanjye ko ngomba kuva Moscow nkaza gukora ubwo bushakashatsi, Kandi nahageze nashiriwe n’amafaranga nari nazanye. Ntabwo byari byoroshye kuko ntabwo ari burimuntu wapfa kubikora.”

Yambistwe impeta y’ama pounds 36,500, ushyize mu manyarwanda ni 36.500.000. Avuga ku kijyanye  n’impeta  yagize ati: “ Iyi ni impeta yanjye. Ndi umutsinzi. Natsinze. Ndumva ari ibyo. Nabikoze neza. Ninde wakoze neza? Ni njyewe.”

Uyu mugabo akaba na sogokuru kuko afite abuzukuru, yasezeranye n’abagore 5 ndetse hakavugwa n’abandi bagore 3 babanye ariko yatinye gusezerana. Ku myaka ye 55 yavuze ko yizeye ko uyu mugore we wa gatandatu basezeranye ari nawe uwa nyuma.

                                                              Aha arikumwe n’abana be bose amaze kubyara ku bagore 5.Mbitezimana Isaac-celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *