Umukobwa urara mu muhanda arashinja Gisa Cy’inganzo kumutera inda akayihakana

Kuri iki cyumweru tariki ya mbere ni bwo mu murenge wa Gitega aho bakunze kwita Sahara hagaragaye umwana w’umukobwa ubarizwa mu bana bo ku mihanda utwite,yahamirije Celebzmagazine.com ko inda yayitewe na Gisa ubwo babikoreraga mu bwiherero (toilet).

Image result for Gisa cy'inganzo

Umukobwa ubarizwa mu bana bo ku mihanda arashinja Gisa Cy’inganzo kumutera inda

Uyu mwana w’umukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko atwite inda y’ukwezi kumwe cyangwa kumwe n’igice, akemeza ko iyi nda bishoboka cyane ko yayitewe n’umuhanzi Gisa Cyinganzo ku ko ngo ariwe wenyine baryamanye badakoresheje agakingirizo.

Aganira n’abamama bo muri aka gace bamubajije niba azamenya uwamuteye inda dore  ko ngo azwiho kuryamana n’abahungu benshi nawe aba atazi ,dore ko akenshi aba yasindishijwe na kore abayanyoye maze abasubiza ko abo baryamana bose basa nabamutinya ko yaba yaranduye virus itera SIDA kuburyo ntawahirahira ngo aryamane nawe adakoresheje agakingirizo.

Yakomeje agira ati” uretse Gisa wenyine ni we twaryamanye adakoresheje agakingirizo” Yungamo  ngo Gisa yakuyemo agakingirizo aragafungura aho kugira ngo akambare ahita akarambika hasi maze atangira kubikora atakambaye .

Muri sahara aho bita kwa Ndonyi wagiye ugarukwaho mu ndirimbo z’umuhanzi PFLA, bivugwa kwo ariho yakundaga kujya kunywera ibiyobyabwenge byiganjemo Mugo  niho iki gikorwa cyo gutera inda uyu mwana w’umukobwa Gisa yabikoreye

Abo muri uru rugo bavuga ko ubwo Ndonyi yari arwaye Gisa yaje kumusura hanyuma akajya mubwiherero hamwe n’uyu mukobwa maze ubwo umumama wo muri uru rugo yabirukanagamo basangamo agakingirizo gafunguye ariko bigaragara ko katakoreshejwe

Twashatse kumenya icyo Gisa abivugaho gusa telefoni ye yatunaniye bimwe benshi bita ngo byabaye numero compose

Tubibutse ko umuhanzi Gisa yari asohotse mu nzu ngororamuco ariko ubu uko agaragara bika bisa naho ahubwo umuco we ugenda urushaho kwangirika.Icyo benshi bibaza ni uko uyu mwana w’umukobwa azabigenza azabigenza atewe inda mu gihe nawe asanzwe abayeho nabi.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *