Umukino wiganjemo imbaraga no gusatirana APR ikuwe amata ku munwa na Police FC

Umukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda Azama Rwanda Premier League, ikipe ya Police FC yari yakiriye APR FC  ku Kicukiro kuri uyu wa gatatu urangiye APR inganyije na Police 0-0-0.

Ikipe y’umutoza Innocent Seninga, Police FC mbere y’umukino yari ku mwanya wa kane n’amanota icumi,amanota atatu inyuma ya APR ya Jimmy Maurice yari ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu gihe Police igifite umukino w’ikirarane bazakina na Rayon sport.

APR FC itahanye umubabaro

Nyuma y’umukino wasifuwe na Uwikunda Samuel. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa akaba ari nako umukino wose warangiye.

Wari umukino wiganjemo imbaraga no gusatirana ku mpande zombi n’ubwo abataka bagiye Babura uburyo bukomeye bwo kwinjiza igitego kuri stade ya Kicukiro yari yuzuye abafana.

ABABANJE MU KIBUGA KU RUHANDE RWA POLICE FC

Nzarora Marcel,Muvandimwe Jean Marie Vianney,Habimana Hussein,Twagizimana Fabrice,Issa Zappy,Nzabanita David,Mushimiyimana Mohamed,Nizeyimana Mirafa,Biramahire Abeddy Christophe,Muzerwa Amin na Mico Justin

ABABANJE MU KIBUGA KU RUHANDE RWA APR FC

Kimenyi yves,Rukundo Dennis,Ngabonziza Albert,Rugwiro Herve, Buregeya Prince,Nshimiyimana Imran,Bizimana Djhad,Butera Andrew,Twizerimana Onesme,Hakizimana Muhadjiri na Sekamana Maxime

Uretse gutsindwa umukino wo kuri uyu munsi,Police yanganyije umukino uheruka yakinnye na Miroplast kwa Mironko naho APR umukino uheruka yatsinze kirehe ibitego 2-1.

Related image

Police FC iri mu byishimo

Seninga ufite inshingano zo gutwara igikombe cya shampiyona yaguriwe abakinnyi bose yivuje kugira ngo imihigo ye igerweho ariko biragaragara ko gutsinda amakipe akomeye bikiri ikibazo cy’ingorabahizi.

APR yakinnye uyu mukino idafite Fitina Ombolenga wahagaritswe kubera amakarita y’umuhondo.

Kugeza ubu ku rutonde rw’agateganyo ikipe ya Kiyovu sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 nyuma yo gutsindira Sunrise imbere y’abafana bayo,APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 13 naho Police iri ku mwanya wa kane n’amanota 11,Mukura ku mwanya wa gatanu n’amanota 10 nyuma yo kunganyiriza ku mbehe yabo.

UKO INDI MIKINO YARANGIYE
Marines Fc 1-4 AS Kigali
Sunrise FC 0-1 Kiyovu
Mukura VS 2-2   Miroplast Fc 

Gicumbi  yatsinze Kirehe 1-0

EJO KUWA KANE

Etincelles Fc vs Musanze Fc (Umuganda stadium, 15:30)

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *