Umukinnyi wa Pornography Christian ariyamamariza kuyobora mu Bubiligi

Mu gihe cy’imyaka 8 Christian Sinclair akina filime z’urukozasoni,yagaragaye ku rutonde rw’abakandida umunani ishyaka DéFi rizatoranyamo urihagararira mu matora y’umuyobozi w’Intara ya Liège mu Bubiligi.

Image result for Christian Sinclair

Uyu mugabo w’imyaka 43 yagaragaye ku rutonde rw’abakandida umunani ishyaka DéFi rizatoranyamo urihagararira mu matora y’umuyobozi w’Intara.

Sinclair wiyise umukandida w’impinduka avuga ko umwuga akora utamutera ipfunwe ryo kwiyamamaza.

Mu migabo n’imigambi ye harimo guharanira guhashya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kurwanya ubusumbane bw’imishahara hagati y’abagore n’abagabo.

Avuga ko mu mirimo isanzwe abagore bahembwa amafaranga make ugereranyije n’abagabo, mu gihe muri filime z’urukozasoni abagore ari bo bahembwa menshi.

Image result for Christian Sinclair

Sinclair yatangiye gukina filime z’urukozasoni mu mwaka wa 2011 nk’uko ikinyamakuru Msn cyo mu Bubiligi cyabitangaje.

 

Akazuba Cynthia-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *